Radioitahuka

KWICARIRA IKIRUNGA:GUSABIRIZA BISHOBORA KUVAMO KWIBA,KWAMBURA NO KWIVUMBAGATANY

Informações:

Sinopsis

1. Mu  gihe hari abifuza guhishira ko mu Rwanda ikibazo cyo gusabiriza kigaragara, ndetse bakanafungwa mu rwego rwo guhisha ubukene no gusukura umujyi wa Kigali, gusabiriza birarushaho gufata indi ntera kandi impamvu zo gusabiriza zirahari n’ubwo hari ababifata nk’ikinegu no kutiyubaha. Uwasabye Ministre Busingye agafuka k’umuceri mu bihe bya Gumamu Rugo  kuri Twitter kandi akagahabwa, ngo yaba yaratumye abandi batinyuka bagira kwanjama abategetsi babasabiriza n’amafranga. Ibyo inkuru ya Kigalitoday yo kuwa  2.01.2021 yise“ ingeso yo gusabiriza abayobozi ikwiye gucika muri 2022“. Gusa umuntu yibaza ukuntu ingeso yo gusabiriza izacika impamvu zibitera zigihari.  Niba bamwe basesagura abandi bicira isazi mu jisho, abashonje bazabuzwa n’iki gusaba abíjuse ?   2. Bahawe ingurube ngo aho kubungukira zirabakenesha. Ngo urubyiruko rwari mu bushimeri i Rubengera rwahawe ingurube ngo rukore umushinga w’ubworozi twivane mu bukene. Abantu 10 bahabwa ingurube 11  bubakirwa n’ikiraro ariko zabananiye kuzitunga kuko ibi