Radioitahuka

ABANYEKONGO BARIYE KARUNGU NTIBASHAKA ABAPOLISI B’U RWANDA IWABO

Informações:

Sinopsis

1.Abanyekongo bariye karungu, bigaragambije  batwika amapine bafunga imihanda bamagana ko igipolisi cy’u Rwanda cyiza I Goma ngo kubarindira umutekano,  cg se kuza kurwanya iterabwoba. Abanyekongo baserukanye n’iyonka baza kwerekana ko batifuza abapolisi ba Kagame mu gihugu cyabo. Abanyekongo baramagana amasererano Leta yabo yaba yaragiranye n’u Rwanda ngo abapolisi b‘u Rwanda baze i Goma gucunga umutekano no kurwanya iterabowoba bafatanije n’abapolisi ba Kongo.  2.Ibibazo birangiza umwaka wa 2021 birigaragaza si ibyo umuntu ahimba n‘ibinyamakuru bya kagame bicishamo bikabivugaho. Ejobundi Kagame yongeye kwatura avuga ikibazo cyo kugwingira kw’abana, none ngo mu Burasirazuba bw‘ u Rwanda abaturage bahuye n’amapfa barimo gufashishwa ibiribwa. Muri 2015/16 basuhukiraga Uganda none bazanyura he ko umupaka ufunze ?  Kandi twibukiranye ko gufunga imipaka ari kimwe mu bitera inzara mu Rwanda n’ubukungu bukazahara.