Radioitahuka

KAGAME YIHERERANYE ALJAZEELA AYIKWIKIRA IBINYOMA KARAHAVA.

Informações:

Sinopsis

Turabashuhuje bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko aho muri hose mumeze neza. Kandi ko Nyagasani akomeje kuba mu ruhande rwanyu. Kuri uyu mugoroba turaganira ku ngingo 2 zikurikira: 1) Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Aljazeela yemeje ko ngo mu Rwanda hari amashyaka ya opposition ariko afite umwihariko wayo  bitewe n'amateka igihugu cyanyuzemo. Ngo igihugu kiratekanye, abaturage bariyunze, kadi ngo bagira uruhare mu bibakorerwa. arongera ati amashyaka ya opposition ya mbere  ya 1994 yagize uruhare muri genocide, kandi ngo demokarasi amahanga atsindagira afurika ngo ntijyanye n'indangagaciro, umuco n'amateka y'abanyafrica. Ageze ku mibanira y'u Rwanda na Uganda, ati uganda niyo nyirabayazana w'ibibazo byose.  2) Turaza kugaruka ku nkuru zikomeje kwandikwa ku muhungu wa Nyakwigendera General Fred Gisa Rwigema usa nkaho agerwa amajanja kuko noneho Kigali igeze aho imuhimbira ibyaha byo gukorana ngo n'abo yita abanzi b'amahoro. Muhawe ikaze mwese kuri Radio yanyu.