Radioitahuka
CYUMA YAKATIWE IMYAKA 7. YASEZEYE, NGO ABAMUKUNDA BAMUSABIRE IRUHUKO RIDASHIRA.
- Autor: Vários
- Narrador: Vários
- Editor: Podcast
- Duración: 1:42:00
- Mas informaciones
Informações:
Sinopsis
1.Yari yaragizwe umwere ararekurwa ubushinjyacyaha burajurira none katiwe imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5. Nta wundi ni Cyuma Hassan uzwi kandi wakunzwe na benshi cyane mu banyarwanda. Umunsi w’agahinda gakomeye kw’itangazamakuru mu Rwanda no ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, cyuma niwe wari usigaye mu banyamakuru mo mu Rwanda bagaragaza akarengane abaturage bakorerwa. 2.U Rwanda ngo rwahawe umwenda wa miliyoni 52$ na Hongrie zo gukemura ikibazo cy’amazi muri Kigali (Igihe.com, 11.11.2021). umwenda ngo uri ku nyungu za 0% ariko abahanga bo muri Hongrie bazagira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo muri Kigali. Nimugihe ariko Ministre Gatete w’ibikorwaremezo yari yaratangarije abadepite ko mu mezi abiri uhereye muli mata 2018, umujyi wa Kigali uzaba ufite amazi. 3.Leta y’agatsiko irashyize ishyize ubwenge ku gihe nyuma y’imyaka myinshi twamagana ukuntu isoresha agataro, inkoko, ihene, igitebo cy’ibijumba, none ivuze ko umuhinzi/ umworozi udafite umusaruro ugeze kuli miliyoni 12 atagomba gusoreshwa, n’