Radioitahuka
ABATABARIZAGA RUBANDA BOSE ABAMARIYE MU BUROKO. KUKI KAGAME AKUYE AGAHU KU NNYO?
- Autor: Vários
- Narrador: Vários
- Editor: Podcast
- Duración: 2:20:00
- Mas informaciones
Informações:
Sinopsis
1.Alison Des Forges wo muli HRW niwe wanditse igitabo kuri genocide yo mu Rwanda muri1994 ngo ntuzasige n‘uwo kubara inkuru ( Leave no one to tell the story) . None Kagame nawe abanyamakuru bigenga kimwe n’abandi bose batabariza abanyarwanda arabanize abamariye ku icumu nta n’uwo kubara inkuru. 2.Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yasezerewe ku kazi ke. Hari hashize iminsi bagaragara ko abayobozi b’ibigo bikomeye b’abatoni kwa Kagame bamusuzugura bakanga ko abagenzura imyaka 2 cg itatu yikurikiranya kandi ntibabihanirwe. Harimo n’uwamuteye ubwoba amutelefona ari mu nteko. Byanagaragayeko atari afite ubwisanzure mu kazi ke kuko hari ibigo bifite umutungo wa miliyari 2,3$ atari yemerewe kugenzura. 3.Ikinamico: Uwitwa Jado Castar wari visi prezida w’ishyirahamwe rya Volleball ngo yakatiwe imyaka 2, azira gukoresha inyandiko mpimbano. Benshi baribaza niba ari we wagombye gufungwa, nubwo yaba yaremeye ibyaha, yaba yari afite ububasha bwo kubikora ? turabasomera ubusesenguzi bwa Therwandan.