Radioitahuka

Informações:

Sinopsis

1. Kagame baramubaza impamvu umuceri wo mu Rwanda uhenda kurusha uva hanze, akavuga ko igisubizo ari ukongera umusaruro/ hegitari. Ibi nibyo bahora bamwongorera mu matwi. N’ubwo ari igisubizo ariko ntigihagije. Kuko ahari ibindi bituma igiciro cy’umusaruro mu Rwanda kiri hejuru cyane kandi si umuceri gusa, usibye ko ariwo uvugwa cyane.  Umusoro w’ubutaka twakunze kuvuga ko uzagira ingaruka ku biciro by’ibiribwa bituwe ari bike kandi bihenda, ntabwo  bajya bawugarukaho kandi ufite uruhare runini mu gutuma ibiciro by’ibiribwa bitumbagira. 2.  U Rwanda nk’igihugu kirimo ubusumbane bukabije ntibigaragarira mu mishahara gusa, bigaragaira no muri pensions aho uhembwa menshi ku kwezi abona pension ya miliyoni 8 cg se amadolari 8000$, ubona pension nto akabona ibihumbi 13 ku kwezi cyangwa se 13 $ adashobora kugura imifuka ibiri y’amakara.  Abafata pension ya Kagame bashyirwa mu kihe cyiciro cy’ubudehe ? Ese iyo batubwira amazi meza kuri bose, amashanyarazi kuri bose, kwizigamira kuri bose, made in Rwanda kuri bose,