Radioitahuka

INGORANE MU GUTEKINIKA IBYICIRO BY’UBUDEHE,IVANGURA MU GUTANGA INKINGO ZA COVID

Informações:

Sinopsis

1.Ikinyamkuru cy’umuzindaro wa Kagame kikomye Museveni ngo inzego ze z’umutekano zihohotera abaturage kuko nta moyens, ibikoresho imishahara, no gutozwa ubwitonzi bahawe.  Ngo kwamagana ihohoterwa inzego ze zakorera abaturage ngo ni ugukama ikimasa. Niba nawe yamagana ibikorwa bibi by’inzego ze z’umutekano, mu gihe Kagame utegeka u Rwanda ahamagarira ize kurasa abaturage ku manywa y’ihangu. 2.Mu gutanga inkingo za covid 19 haba harimo ivangura ? Leta iratangaza ko igiye gutangira gukingira abaturage bafite imyaka 18 kuzamura. Ni mugihe tariki ya 11.08 yadutagarizaga ko igiye gutangira  gukingira baregeje imyaka 60 babasanze  mu ngo zabo bakazatangirira kubo muri Kigali bakazakomereza mu ntara. Muli iyi nkuru yo mugihe com, bavuga ko kugeza le 11.08 , abagera kuli 680470 bari bamaze kubona urukingo rwa mbere. 3.Leta y’agatsiko ikomeje kugenda biguruntege mu kumurika ibyiciro bishya by’ubudehe ngo bizamurikwa mu kuboza 2021( igihe.com 23.08.2021). Twari twarakuyeyo amaso tugirango byajyanye na Prof Shyaka