Radioitahuka

Informações:

Sinopsis

1.Dukunze kugaragaza uko Kagame asesagura imisoro y’abaturage ayishora mishinga ihomba kandi ubwe aba afitemo inyungu, agahebuzo kabaye ikibuga cya golf ngo gifite ha 65 cyagenewe miliyari hafi 20, abana b’insoresore bakomoka mu gatsiko bahawe gucunga ayo mafranga ngo bayidagaduyemo. Scandal iri hano ni ukuba Leta ya Kagame itinyuka gutangariza abantu ko ýashoye miliyari 20 zo gutera ubwatsi no gucukura imyobo 9 mu kibuga cya Golf  ngo kugirango kijye ku rwego mpuzamahanga, kandi ngo abagombaga kuza mu nama ya CHOGM “bazagubwe neza“. Abanyarwanda benshi basomye iyi nkuru babaye nk’abakubiswe n’inkuba, batangazwa n’uburyo kunyereza imisoro y’abanyarwanda bisigaye bikorwa mu buryo butakihishira. Kagame utayobewe ko igihugu cye kigenera ubuhinzi miliyari 122 cg se 3,77% z’ingengo y’imari y’umwaka, akavugurura ikibuga cya golf kuli miliyari 20. 2.Gari yamoshi yabaye nka ya mabati, byapfiriye he? Ni diplomasi, ni amafranga cg ni byombi ? Inkuru zihora zandikwa kuri gari ya moshi yaheze mu mishinga zifite icyo zih