Radioitahuka

[

Informações:

Sinopsis

1.Umutangabuhamya ukomoka um Bugarama kandi uzi cyane ikibazo cy’imirima y’imiceri kuva cyera aratubwira ubusambo bw’ingufu bwambuye abaturage imirima yabo , babeshyerwa ngo amafaranga ybakuramo bayafashisha abarwanya ubutegetsi hakurya Kongo. 2.Kagame yatindije GumaMurugo kandi uwo uzaheka utamwisha urume, none ibibazo byo kunanirwa kugoboka abarwaye covid 19 bategekwa kudashoka mu mazu yabo cyongeye kwigaragaza nko muri werurwe 2020, muri Gumamurugo ya Mbere. Itandukaniro ni uko nta tangazamakuru ryigenga rizatinyuka gutangaza ibizo abatagira ubufasa kandi bategetswe kuguma mu rugo bazahura na byo. Ntituzamyenya niba hari abazagobokwa na Leta, dore ko yatangiye kwivana ho ikibazo isaba abaturage gufasha bagenzi babo. 3.Amasosiyete ya FPR amaze  guhombya isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi miliyoni z’amadolari atabarika  kubera akoresha amafaranga yabo ariko ntatange inyungu. Ngo FMI irimo gushyira igitutu kuri Kagame, none ngo Leta irateganya gukora impinduka muri RSSB kugirango yigenge kandi ikorere mu