Informações:
Sinopsis
1.Twagarutse kenshi ku kibazo cy‘abana bagwingiye twerekana ko imibare yo mu rwego rw’igihugu (abana 360.000), itaboneka mu turere aho, buri karere gatubya imibare mu buryo buteye isoni, umuntu akibaza aho abo bana bagwingiye baherereye niba nta karere gashaka kwerekana ko kagwingije abana. Ikindi ni uko iryo tekinika ryagiye rigira ingaruka muri politiki yo kurwanya igwingira ry’abana, aho uturere twagiye duhabwa 1/2 cy’ibiribwa birimo intungamubiri bigenewe abana bato n’abagore batwite, bitewe n’uko uturere tuba twarabeshye ko dufite abana bake, ariko bagashaka izindi mpamvu babeshya PAC, ngo amafaranga yo kugura ibiribwa bakuyemo n’ayo kubigeza mu turere bituma hasigara make yo kugura ibiribwa ( Dr.Anita Isiimwe). 2.Ministre Ngamije baramubaza niba Virus itera covid 19 yo mu bwoko bwa Delta ikomoka mu Buhinde yarageze mu Rwanda akarya indimi. Ngo baracyafata ibipimo kugirango barebe ko yaba yarahageze (igihe.com, 22.6.2021). Ministre aremeza ko ubwiyongere bw’abarwaye covid 19 bwatumbagiye bikabije, kan