Informações:
Sinopsis
1.Ikinyamakuru gikorera kuli internet kitwa Commandonepost cyatangaje inkuru yanditswe na Nancy Aheebwa ko umunyamakuru Cassien Ntamuhanga ufite ubuhungiro bwa Politiki muri Mozambique yafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi amategeko arengera impunzi atemerera Mozambique kumwohereza mu Rwanda, igihugu yahunze. Icyaha cyo gushimuta abatavuga rumwe nawe cyamukozeho, none umenya Kagame atazagisubira, akaba wenda ari nazo mpamvu yahinduye umuvuno akaba ashaka kunyuza Cassien Ntamuhanga iy’ubutaka, ngo ba maneko be bakaba bafite gahunda yo kumutera ibishinge, bakamunyuza muri Tanzaniya nk’uko ngo umusirikare wo um rwego rwa Officier wo muri Mozambique yabitangarije iki kinyamakuru. Ikinyamakuru kiranavuga ko umukuru w’ingabo n’ushinzwe igipolisi bo mu Rwanda bakoreye urugendo muli Tanzaniya, ikinaymakuru kigakeka ko bajyanywe yo ni iyi gahunda. 2.Mu Rwanda hakomeje kurangwa ihuzagurika muri politiki yo guhangana n’ubukene bwatewe na Covid19. Leta iherutse kuduhereza imibare igaragaza ko abatura