Informações:
Sinopsis
1.Buri mwaka kuva FPR yafata ubutegetsi hashize imyaka 27, ku munsi w’abakozi, ibyifuzo byabo ntibijya bihinduka, basaba umushara fatizo, pension ijyanye n’igihe ishobora gutunga ba nyirayo, kujya muli pension hakiri kare (55), ubu noneho hiyongereyeho gufashwa na cya kigega cyashyiriwe kurwanya covid-19. Ibi byose basabwa ariko ntibijya byubahirizwa. Turibukiranya impamvu Kagame yimanye umushahara fatizo. Pension nayo yongeyeho agatonyanga kubera ikimwaro umuntu wijyereranyaga na Singapuru nyamara akagenera abasaza pension y’ukwezi 5200frws itaraguraga umufuka w’amakara wa 10000frws bamuvugirije induru ayizamuraho 150% ariko ntaho byavuye ntaho byagiye, pension nto ishobora kugura imifuka 2 y’amakara gusa muri Singapuru y’Afurika. 2.Aborozi ngo barahabwa amafranga 200/ litiro y’amata, inganda za FPR zamara kuyatunganya akagurishwa 1200frws/ litiro. Abahinzi n’aborozi barahendwa ku musaruro wabo, abacuruzi akaba aribo bibonera inyungu. Abarobyi i Rusizi barahabwa 600frws/kg, abacruzi bakajya kugurisha 2200f