Radioitahuka

UMUNSI W'UMURIMO: AMAKARITO DUTERURA YATABAYE ABANYARWANDA LETA YATERERANYE.

Informações:

Sinopsis

Tubasuhuzanyije amahoro y'Imana bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko aho muri hose Nyagasani ari mu ruhande rwanyu. Uyu munsi mu kiganiro Igihe n'iki, turaza kuganira ku ngingo zikurikira: 1) Umunsi w'umurimo mu Rwanda wizihizwa kuya mbere Gicurasi ,  uributsa benshi mu banyarwanda uburyo Leta yabatereranye muri ibi bihe bya Covid-19, benshi bakaba barahatakarije akazi, abari barihangiye umurimo bagahomba, naho abaminuje bakaba barumiwe kubwo gusonzana impamyabumenyi zabo. iyo hataba inkunga y'abaterura makarito hakurya iyo mu rwotamasimbi, benshi mu banyarwanda baba baratagangaye. 2) Mu gihe u Rwanda rwitegura inama ya CHOGM iteganijwe kuba mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, Polisi y'u Rwanda yo ikomeje kugarika ingogo. turaza kureba ikibazo cy'abantu batanu baherutse kurasirwa kuri station za polisi. ese ubutegetsi ntibushobora no kwiha akabanga mu gihe bwiteguye inama nk'iyi ikomeye, n'ubwo bwose uburyo izabamo mukirimo urujijo. 3) Ni masomo ki twakwigira ku ifungwa ry'aba general ba Kagame, basig