Radioitahuka
UKURI KUTEMEWE KUVUGWA MU RUHAME NIKO KUVUGIRWA KU MASHYIGA ABANTU BONGORERANA.
- Autor: Vários
- Narrador: Vários
- Editor: Podcast
- Duración: 1:58:00
- Mas informaciones
Informações:
Sinopsis
1.Kwibuka 27, Madame Jeannette Kagame ati : “umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ni amateka y’ukuri.“ Umugabo we yaramaze iminsi atangaje ko hari abahutu benshi bapfuye. Ukuri ku byabaye mu Rwanda igice kimwe gusa nicyo cyemewe kuvugwa um ruhame, ukundi kuri kwarakumiriwe, ntikugaragara kuli TV y’igihugu n‘izigenga, radio n’ibinyamakuru bya Leta cg ibyigenga kuko hari abantu batemerewe kuvuga ibyababayeho kuva 1990 kugeza na 1998. Nyamara baramutse bemererwe kuvuga ibyababayeho nabo, twaba dufite ukuri kuzuye, kuri kuvugirwa ahagaragara, abantu ntibagombe kwongorerana, kuvuga bakebaguza ibyababayeho. 2.RGB imaze iminsi mike itubeshye ko igipimo cy‘ umutekano Rwanda ari 96%, nyamara nta munsi w’ubusa batadutangarije umuntu babeshya ko yiyahuye, imirambo basanze, mu migenzi, mu kiyaga, mu bisimu. Inzego z’umutekano zirarasa abantu ku mugaragaro, abantu baratema inka, cg insina z’abarokotse, abantu baribisha imbunda (Rusizi), abandi bakibisha intwaro za gakondo ku manywa y’ihangu (Muhanga na Rwamagana) aho