Radioitahuka

HIRYA Y'IBIGARAGARA : TUMENYE IBIMENYETSO BY'IMPINDUKA IYO IKOMANGA.

Informações:

Sinopsis

Bakunzi ba radio Itahuka twongeye kubasuhuzanya amahoro y'Imana, kandi twifuriza by'umwihariko abakirisitu gatolika, umunsi wa gatanu mutagatifu mwiza. mu kiganiro cyacu Igihe ni iki cy'uyu mugoroba turaza kuganira ku ngingo zikurikira: 1) Amahanga akomeje kugaragaza ishusho mbi y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame, cyane cyane biturutse mu nyandiko zandikwa umusubirizo zigaragaza amabanga ataratinyukaga kuvugwa mu bihugu by'i burayi na Amerika ku mahano yakozwe n'ubutegetsi bwa FPR. ibyo twakomeje kubwira Kigali tugira tuti mwubakiye ku musenyi niba mukomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu, mugakeka ko kuzamura imiturirwa bizahisha ayo mabi yanyu muribeshya, ubu noneho nibwo bajya babibona. ariko kandi ngo akabaye icwende ntikoga, bamwe mu bari muri ubwo buyobozi indwara yo kwishongora isa nk'iyabokamye, urugero ni Jean Damaschene  Bizimana wa CNLG Wigeze kubwira  abacitse ku icumu ko FPR iruta Imana kuko ariyo yabarokoye. amagambo yateye umujinya abatari bacye kandi agaragaza bidasubirwaho uburyo Imana yimw