Radioitahuka
MAGUFULI, INTWALI TUZAHORA TUZIRIKANA. UMURAGE WE TUWUGIRE UWACU
- Autor: Vários
- Narrador: Vários
- Editor: Podcast
- Duración: 2:43:00
- Mas informaciones
Informações:
Sinopsis
Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Joseph Magufuli yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi, mu marira menshi y'abanyatanzania batazigera na rimwe bibagirwa urukundo, imbaraga n'umurava yakoranye imirimo ye agamije guteza imbere abanyatanzania bose, no kwanga akarengane aho kava hose. Abenshi mu basesenguzi ba politiki yo mu Rwanda bakaba bibazo icyo bazibukira ku wabo, cyane cyane tugendeye ku bikorwa bye ubu noneho bimaze kumenywa n'Isi yose. Ubufaransa bwongeye gushinjwa kugira uruhare rukomeye muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, ibyo bikaba byasohotse muri raporo ya komisiyo Duclert, itaragiye ivugwaho rumwe n'abashakashatsi bakomeye, ibi bikaba bibaye nyuma gato yaho General Francois Lecointre umugaba mukuru w'ingabo z'ubufaransa yahakanye uruhare rwazo muri genocide. Ni inde uvuga ukuri? Kuki aya makuru aje muri kino gihe? turaza kandi kugaruka ku ifungwa ry'ibitangazamakuru by'abarundi byakoreraga mu Rwanda, umuntu akaba yakwibaza impamvu yabiteye mu gihe mu myaka ishize byakoraga mu