Radioitahuka

[

Informações:

Sinopsis

1.Mu rwego rwo kwitegura inama ya Commonwealth, Kagame na Leta ye bakomeje gusukura umujyi wa Kigali. Nyuma yo gusenyera abo muli bannyahe n’ahandi hose hatanogeye ijisho, barimo gutegeka abaturiye hafi ya Convetion Center guhindura ibisenge bagashyiraho ibindi bishya. Indaya z’i Kanombe nazo ngo zahawe  ngo bahawe igihe ntarengwa cyo kuhava. Ngo bahawe tariki ya 25.03.2021.  u Rwanda ibyo rwanenzwe sibyo rukosora. Rwagombye gukemura ikibazo cy’uburenganzira bwa Muntu, rugafungura abafungiye ubusa, rukareka gushimuta abantu,kuburirwa irengero, iyicarubozo, rugafungura urubuga rwa poilitiki, gutoteza abanyamakuru. 2.Kigalitoday yo kuwa  21.03.2021 iraduhereza inkuru yo mu Kinigi mu karere ka Musanze  mu ntara JMV Gatabazi yari abereye guverineri mbere yo kugirwa ministre w’ubutegetsi bw’igihugu.  Muri iyo nkuru yaho abasore babujijwe kubaka amazu ajyanye n’ubushobozi bwabo ngo barongore nk’uko bisanzwe. Ikibazo kikaba ko batemerewe kubaka inzu zidahuye n’iziteganywa mu gishushanyo mbonera,, kandi izi ziba zih