Radioitahuka

[

Informações:

Sinopsis

Banyarwanda banyarwandakazi, bakunzi ba Radio Itahuka twongeye kubasuhuza, kandi tubifuriza amahoro y'Imana aho muri hirya no hino ku isi. 1) Mu kiganiro Igihe ni iki turaza kugaruka kubyo tumaze iminsi tubona mu myitwarire y'abanyarwanda bamwe na bamwe byatumye tubyita " Ibi Ndabirambiwe movement"  mu ndimi z'amahanga wabyita " Ras le bol" cyangwa se " Being fed up" . abantu b'ingeri zitandukanye bamaze iminsi bereka agatsiko ko barambiwe gutotezwa, gutonesha, kunyagwa utwabo, gusenyerwa, gufatirwa ibyemezo bifutamye, guharabikwa, gushimutwa, gufungirwa ubusa, kwicwa, n'ibindi byinshi tutarondora ngo turangize. si abanyarwanda gusa kandi, kuko n'amahanga ubu noneho yeruye akamaganira kure ibikorwa bya Leta ya Kigali, avuga ko yitwara gi Cowboy. Ibi turi bubirebere hamwe tugaruka kubyatangajwe na EU ku kibazo cya Paul Rusesabagina.  2) Turaza kugaruka ku Rupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli, abantu benshi bakibazaho byinshi. Ese nawe yaba azize ibimaze kumenyerwa abantu benshi bakomeye bo mu Rwanda bazi