Radioitahuka

[

Informações:

Sinopsis

I Geneve mu Busuwisi, u Rwanda rwarahasebeye karahava. ibihugu byose byarushinje guhungabanya uburenganzira bwa muntu, ku buryo imyanzuro rwari rwarahawe mu myaka 5 ishize ubu noneho bayikubye inshuro zirenga 8. Hagati aho n'ibihugu bikomeye nka Canada byatangiye kwinubira ku mugaragaro ibikorwa bya guverinoma y'u Rwanda byo kwibasira abo icyo gihugu cyakiriye , hamwe n'abandi batavuga rumwe narwo. Turaza kurebera hamwe ibimenyetso simusiga bishinja u Rwanda. Imishinga iragwira, ariko iyo Rwandair igiye gukorera muri Centrafrique ni agahomamunwa. Mu bihugu byose byo ku Isi idakoreramo , u Rwanda rwasanze centrafrique ariyo izaruteza imbere mu bukerarugendo? Ngaho namwe mumbwire. ubu se bari kubeshya nde? Ese abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu Rwanda ntibagihembwa? Gitifu  ngo yatwaye umuturage inyama amwizeza mutuelle de sante. iyi nzara aho bucyera ntiza kurikoroza? Muratumiwe mwese bakunzi ba radio Itahuka.