Informações:
Sinopsis
1.Rwandair nyuma yo gukumirwa mu Bwongereza no mu Bushinwa, ngo na Qatar igiye kuyifungira imiryango guhera le 5.02.2021 ( bwiza.com)Kujya Dubai habanje kuzamo akabazo, bavuga ko Rwandair itazongera gutwara abagenzi bava Nigeria bajya Dubai, ariko ntibyagarukiye aho. Dr. Himbara we abona ko icyerecyezo gishya cya Bangui muli RCA kizatuma ihomba kitazayizanzamura ahubwo kizayisonga. 2.Twagumye kwibaza impamvu gutanga ibiribwa muli Guma mu Rugo ya kabiri byabaye mu muhezo, abanyamkuru bakiheza ngo bitabakoraho nka Cyuma Hassan. Twibajije icyo Leta ihisha icyo ari cyo, niba itanga ibiribwa bihagije kandi bigahabwa ababikeneye, kuki yanga ko bimenyekana bimenyekana ? Igisubizo twakibonye noneho. 3.Ngo hagiye gutangazwa impinduka ku musoro w’ubutaka winubiwe na benshi( igihe.com 29.01.2021). Hari impungenge ko bagabanyiriza umusoro ibibanza byo mu mujyi no mu nkengero zawo, ubutaka bwo mu giturage buhingwaho n‘ubwororerwaho bakabwibagirwa, kuko abafite ubutaka mu mijyi akenshi ni abakomeye bo muli FPR kandi bazi