Informações:
Sinopsis
1.Leta y’U Rwanda ivuga ko iherutse kubaka ibyumba by’amashuri 22.500 byatumye abaturage ba Kenya basaba abayobozi babo kwigana u Rwanda. Leta ya Kagame itangaza ibintu izakora bigahera mu mpapuro, ariko ikabitanganza nk’aho byagezweho. Ibyumba ibihumbi 22 byaciye igikuba birihe ? abarimu ibihumbi 28 bashya bari he ? Kagame na Leta ye barerekwa ivangura mu burezi aho abana b’abifashije biga mu mashuri y’inshuke bamwe batangiye kwiga nyamara abandi batemerewe gutangira. Prezida Kagame yandikiwe ibarwa imwereka iryo vangura, maze REB ihita yitanguranwa itangira kwisobanura ivuga ko abanyarwanda bazamenyeshwa vuba umunsi abana bataremererwa gutangira bazasubira mu mashuri. Ikibazo kirihe ? Amashuri yagombaga gutangira mu byiciro mu rwego rwo kwirinda umubyigano no guhana intera kubera covid19. Kagame yagize isoni yo gutangiza amashuri kubera ubucucike butaba ahandi ku isi. Ibyiciro byabanje gutangira byerekanye ko mu mashuri ya Kagame hakirimo ubucucike bukabije ntacyakemutse. 2. Ingabo z‘U Rwanda RDF zirashi