Radioitahuka

UMWAKA WA 2021 UZABE UW'IKOSORA NO KWIRUKANA IKINYOMA MU RWA GASABO.

Informações:

Sinopsis

Bakunzi ba Radio Itahuka mutwemerere tubaramutse mu ndamukanyo ya Mutagatifu Kizito Mihigo tugira tuti mugire amahoro, urukundo, imbabazi n'ubwiyunge. tubifurije umwaka mushya muhire wa 2021, uzababere uw'amahoro n'ubuzima buzira umuze. Imana izababere igisubizo muri byose. mu gutangira uyu mwaka wa 2021, turagira ngo hano kuri radio Itahuka, dusubize amaso inyuma turebe amasomo uwa 2020 udusigiye, nk;abanyarwanda twinegure turebe kigabo amakosa twakoze adakwiye kugaruka muri 2021, tunarebe ibyiza twakoze dukwiye gukomeza kubakiraho. turaza kureba ku ijambo rigaragaza ishusho y'Igihugu Perezida Kagame aherutse gutanga, maze turebe niba koko igihe atari iki ngo dukubitire ikinyoma ahabona, tureke gukomeza kugendera mu kigali kitagira ahandi kiganisha usibye mu bukene, akarengane n'ubugizi bwa nabi bukomeje guhabwa intebe turasoreza mu kwifuriza abantu b'ingeri batandukanye twabanye hano kuri radio Itahuka, umwaka mwiza wa 2021. Mwese muratumiwe, amarembo arafunguye.