Radioitahuka
URUHARE RWA BURI MUNYARWANDA MU GUSENYA INKUTA ZIZITIRA UBUMWE, AMAHORO N’ITERAM
- Autor: Vários
- Narrador: Vários
- Editor: Podcast
- Duración: 1:52:00
- Mas informaciones
Informações:
Sinopsis
NI IZIHE NKUTA ZIGOMBA GUSENYWA KUGIRA NGO IGIHUGU CYACU GITEKANE? 1.Abanyarwanda benshi bibwira ko ibibazo by’abanyarwanda bishingiye ku nkuta zikurikira: a.Amoko: Hutu-Tutsi-Twa b.Uturere: Kiga-Nduga c.Ibihugu baturutsemo (Abasajya-Abajepe-Abadubai- Abarutashye-Abasope (abahoze mu Rwanda mbere ya 1994) d.Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'Abahutu bakomeje guharanira ko ubwicanyi bwabakorewe bwakwitwa Jenocide 2.Urukuta nyamukuru ruzitira ubumwe, amahoro n’iterambere by’abanyarwanda ni ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku gatsiko k’iyitirira ubwoko runaka kifashisha nk’iturufu rigafasha kugundira ubutegetsi no kwikubira ibyiza by’igihugu. a.Kuva kera na kare u Rwanda rwayobowe n’ingoma z’igitugu; nta nzego zirengera abaturage b.Republika zose (3): zaranzwe n’igisa na democracy kivanze n’igitugu c.Kutubahiriza Itegekonshinga