Informações:
Sinopsis
1.Ntako kagame atagize ngo akurure abashoramari bohanze ariko ntabwo bigeze babyigana bajya mu Rwanda, n’ubwo RDB itahwemye gutekinika imibare yerekana ko ishoramari ryinjira mu Rwanda Clare Akamanzi yongeye gushimangira ibyavuzwe cyera ko u Rwanda amasosiyete yiyandikishije ko ashaka kuza gukorera mu Rwanda ahita abarurwa mu yatanyigiye akazi kandi atarafungura imiryango, ibi bikaba bituma ishoramari ritumbagira mu mpapuro gusa, ariko kuli terrain nta rihari. 2.Kagame yavuze ijambo ku byerekeye uko igihugu gihagaze ariko ibyo abantu bari biteze kumva bibahangayikishyije ntiyabikomojeho. Mu kujijinganya kwinshi yivugiye imibare idahuye n’ukuri. Abamwandikiye ibyo yasomye bamuhemukiye cyane. FMI iravugako umwaka urangira amadeni y’ u Rwanda ageze kuli 67% ya GDP, kwiyongera k‘ubukungu bigeze kuli -0,2% Kagame we akatubwira ko ubukungu buhagaze neza.