Informações:
Sinopsis
1.Mu gihe Leta itangaza ko abantu baburirwa irengero ari kimwa mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu, ikanabishimangira ivuga ko abantu 291 baburiwe irengero burundu (Igihe.com 10.12.2020). Ikibazo U Rwanda rugomba kwisobanuraho mu ishami ry'ryango w'abibumbye, rishinzwe uburenganzira bwa muntu. Cya kigo cy'imiyoborere mibi bita RGB kidusohoreye icyegeranyo kitubeshya ko umutekano uza ku isonga mu bindi bipimo byose n'amanota ari hafi kuri 96%. Ababurirwa irengero si cyo kibazo cyonyine cyerekana ko umutekano ari ntawo mu Rwanda. 2.RGB irakomeza mu kigereranyo cyayo ikavuga ko muri 2024 services za Leta zose 100% zizaba zizaba zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga "ntisabye guha abbakene ibikoresho by'ikoranabuhanga" ahubwo isabye kubahugura. Mu mpera za 2019 igihe Kagame yatangizaga umushinga wiswe "Connect Rwanda" wari ugamije gushakira abatishoboye smartphones ngo bazabashe kujya babona services za Leta mu ikoranabuhanga, ikibazo cyari giteye gite?