Radioitahuka

UMUKORO UHAGARIYE PAPA MU RWANDA YAHAYE KARDINALI KAMBANDA UREREKANA KO IKIBAZO

Informações:

Sinopsis

1. Mu muhango wo kwakira Cardinal Antoine Kambanda wabereye muri Kigali Arena havugiwe amagambo menshi meza. Ariko ayatunguranye ni ay’uhagarariye Papa mu Rwanda aho yasabye Cardinal Kambanda ko kiliziya yitezweho gushyikirana n’abanyarwanda bari mu magroupes yose ntawe isize inyuma . 2. Leta y‘ u Rwanda iratubwira ko kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka 5 kugeze kuli 33% kuvuye kuri 38% muri 2015, bisobanuye ko buri mwaka hagabanuka ho 1%. 3. Ndumunyarwanda ihamagarira abana b’abahutu batari banakavutse muli 1994 gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe na bene wabo b’abahutu, ikintu cyamaganiwe kure n’abanyarwanda benshi kubera ko icyaha cy’umuntu ari gatozi, kuba icyaha atari gatozi mu Rwanda ntibibangamiye abahutu gusa, byongeye kugaragarira ku nkuru ivuga ko abavandimwe ba mabasaderi Gasana bitandukanyije nawe.