Informações:
Sinopsis
1.Umuntu ageregeje gusanisha uburyo abantu bagerekwagaho ibyaha batakoze kugirango bicwe mbere y’abandi muri 1994 n’ibyo Gérard Urayeneza arimo kugerekwaho kugirango abambwe, usanga ko abanyarwanda bahuje ubugome, kandi ko bamwe batotezwaga ejo hashize , abandi bakaba barimo gutotezwa uyu munsi. Muri ibyo bihe byose ariko abantu beza banga kugenda mu kigare cyo kwica no kwicisha abandi . 2.Uturere tugize umujyi wa Kigali dufite umwihariko wo kuba utwanyuma mu mihigo myinshi twagombye kubamo utwambere kuko ni two twambere dukize. Utu turere ni utwanyuma mu gutanga mutuelle, ni utwanyuma mu kwitabira kiliya kigega Ejo Heza cyo kuzigamira izabukuru, none utu turere tubaye n’utwambere mu kugira abarimu benshi n’abanyeshuri batasubiye ku ishuri. 3.Urwishe ya nka ruracyayirimo. Ibyiciro by’ubudehe bishya bijemo itekinika ritari ryitezwe. Gushyira abaturage mu mu byiciro haherewe ku mubare w’amafranga binjiza, ari nayo réforme y’ingenzi yabaye mu byiciro by’ubudehe biturutse ariko ku gitutu twari tumaze iminisi tw