Radioitahuka

[

Informações:

Sinopsis

Umuririmbyi yagize ati: "Mbese ko bucya bukira, amaherezo azaba ayahe?" Mu Rwanda naho, iyo witegereje ibirimo kuhabera muri iki gihe wirenganyije imyaka myinshi ishize, ushakisha iherezo ry'akarengane abaturage babayemo ukaribura neza neza. Niyo mpamvu mu kiganiro cyacu IGIHE NI IKI cy'uyu munsi, turi bwibaze niba igihugu cy'u Rwanda kigifite umutima nama. Ubusanzwe buri gihugu cyose cyo ku Isi, kigira indangagaciro zikiranga, haba mu muco, mu mategeko, mu mibanire y'abagituye, mu mibanire yacyo n'amahanga, ariko cyane cyane mu buryo kiyobowe. Hari aho usanga ibihungu bimwe na bimwe bifite indangagaciro bikomeyeho nk' "UBURINGANIRE" ibindi " UBUTABERA" ibindi bikaba " ITERAMBERE" n'ibindi byinshi. Mu Rwanda rero ho ni amayobera ! Usanga buri munsi Imana yaremye, haba hari igikorwa cyarubayemo wabumbira mu ijambo rimwe gusa " AKARENGANE" aka akaba ariko gatera UBWIKANYIZE, UBUSUMBANE, UBURIGANYA, UBWICANYI, UBUSHOTORANYI, UBWIBONE n'ibindi byinshi. Tugendeye kuri ibi byose rero turi bwibaze aho