Radioitahuka

MU BUREZI HARIMO IBIBAZO BICA AMARENGA Y’UKO UBUKUNGU BUHAGAZE

Informações:

Sinopsis

1. Za kaminuza zateraga ishema Kagame na Kaboneka kubera ubwinshi bwazo, enye (4)zimaze gufungwa kubera imyenda y’amabanki kandi n’izindi zizakurikira. Ikibazo cyaba ari Covid19 gusa cg se umuntu yagishakira ahandi nk’isoko ry’umurimo ritabasha gufata abazirangijemo na ryo ritera igabanuka ry’abazitabira ? Amabwririza akakaye aherutse gushyirirwaho amashuri y’igenga cyane cyane mu kugira imari idafite aho ihuriye na minerval yaba yaraje guhuhura amashuri n’ubundi yaratuwe ari ku muteremuko ? Kagame yaba arambiwe amashuri menshi amwongerera imibare y’abashomeri ? 2. Ubutegetsi bwa Kagame rwatagiye rushyiraho icyo bwise urubyiruko rw’abakorerabushake“ ngo ruzafasha polisi gukumira ibyaha bikorerwa mu Rwanda hirya no hino ku misozi ruyiha amakuru (isangostar.rw 04.03.2016). Polisi y’u Rwanda iherutse kongera gukangurira abamotari kuyiha amakuru ku muntu wese bakeka ko ashobora guhungabanya umutekano, gutanga amakuru ku muntu wese babona uteye „ amakenga“, inabizeza ko ntawe uzabihanirwa igihe amakuru atanze a