Radioitahuka

RWANDA: UBURYO KUJYA MU BUTUMWA BW'AMAHORO BYAZANIYE AGATUBUTSE AGATSIKO.

Informações:

Sinopsis

Tubaramukije amahoro y'Imana mwe mwese mudukurikiye kuri Radio Itahuka, kandi twizera ko ikibakomeyeho muri ibi bihe bikomeye isi iri gucamo. mu kiganiro "IGIHE NI IKI?" cy'uyu munsi turi bugaruke ku buryo igihugu gisahurwa hifashishijwe amayeri atandukanye. mu cyumweru cyashize twababwiye uburyo Agatsiko kasoromye umutungo wa Rwandatel kabifashijwemo n'abazungu b'inshuti zako. uyu mugoroba turaza kubereka noneho uburyo icyitwa "Peacekeeping mission" aribwo butumwa bw'amahoro ingabo z'u Rwanda na Polisi zijyamo hirya no hino ku isi, cyahindutse igikoresho gikomeye cyo gusoroma agafaranga mu muryango w'abibumbye hifashishijwe ingabo z'u Rwanda, uburyo agafaranga kaza kanyerezwa, ariko kandi icyo gikorwa akaba ari n'intwaro ikomeye Leta y'Agatsiko ikoresha mu guhiga impunzi z'abanyarwanda, no gushaka inshuti zikomeye ziyikingira ikibaba mu muryango mpuzamahanga. Muri iki kiganiro turi bwibande kandi  ku ruhande rurebana n’imibereho y’ingabo z’igihugu, abazibayemo muri iyi myaka 30 ishize, abamugariye ku ruga