Informações:
Sinopsis
1.Abakurikira Radio Itahuka baribuka ko kuva merurwe hari ibibazo twabajije twenyine, Leta ikabyima amatwi, none nyuma y’amezi 7 bikaba bitangiye kubazwa neza neza mu buryo Radio Itahuka yabibajije. Twarabajije tuti bishoboka bite ko mutuelle, minerval, igiciro cy’amazi n’amashanyarazi byaguma uko byahoze, kandi Leta ubwayo ivuga ko abaturage bayo batakaje akazi bakagwa mu bukene kubera covid-19? Twe twanagiye kure twerekana ko hari icyiciro cy’abaturage miliyoni 1,5 bakennye batazabasha kwigondera agapfukamunwa, kuko ibyiciro by’ubudehe bibagaragaza nk’abantu badashobora kwigondera umunyu n’isabune. Twasabye ko Leta yatubahera ubuntu, ndetse ikabaha n’isabune. Ibyo byose mu mezi 7 ashize nta cyakozwe, umuntu akaba yakwibaza niba abanyacyubahiro bagiye ku mbuga nkoranyambaga basaba ko igiciro cy‘ingendo cygabanuka ibi bibazo byose tuvuze hejuru barabisuzuguye, batarabimenye cyangwa se ni opportunisme muri politiki yabibateye ? 2.Ngo ibiboneka mu bimpoteri by’imyanda 40% ku ijana ni ibiribwa. Leta y’agatsiko