Radioitahuka

[

Informações:

Sinopsis

1.Leta y’agatsiko irivuga ibigwi ko yarwanyije ubukene ariko bayibaza impamvu abaturage bayo batabasha kwigondera ibintu by’ibanze byoroshye cyane kandi bidakosha nka mutuelle, nk’udupfukamunwa, ikaruca ikarumira. Ubukene iburwanya mu mpapuro gusa, naho mu baturage bukagumya bugaca ibintu? Ikegeranyo cy’imibereho y’ingo bakuramo imibare bashimagiza ni nacyo kirimo imibare abantu basoma bagasesa urumeza. Uyu munota tuvugiraho, avoka imwe iragura amafranga 300, umuneke umwe uragura 100-150, fanta ikagura 500-600/ agacupa, ibishyimbo 600-1000/ kg, ibirayi 400-500/kg, akawuga 800-1000/kg. Ariko waterera amaso mu cyegeranyo cyo ku mibereho y’ingo ukabona 16% by’abaturage binjiza amafranga ari munsi ya 291/ ku munsi, naho 38% bakinjiza ari munsi ya 440frws/ ku munsi. Wageraranya n’ariya mafranga abaturage binjiza ugasanga birenze no kuba ubukene bukabije. 2.Umunsi mu kuru mpuzamahanga w’ibiribwa usanze byifashe bite mu Rwanda ? Kimwe no mu bindi bihugu byo ku Isi, cyane cyane ibikennye, icyorezo cya Covid 19 cya