Radioitahuka

[

Informações:

Sinopsis

Tubashuhuzanyije amahoro y'Imana banyarwanda, banyarwandakazi. Uyu mugoroba dufite ibyishimo byo kubaganiriza mu kiganiro igihe ni iki, inkuru nziza y'Igihembo mpuzamahanga cyahawe Mutagatifu Kizito Mihigo, kubwo kuba yarahanze udushya mu guharanira uburenganzira no kurwanya igitugu n'akarengane mu gihugu cye cy'u Rwanda. Iki gihembo kitiriwe Vaclav Havel wahoze ari Perezida wa Tchecoslovakiya akaba yagiherewe hamwe n'abandi barimo umunyabugeni Badiucao ukomoka mu bushinwa, hamwe n'umunya arabia saudia witwa Omar Abdulaziz. Turaza kandi kuganira ku cyemezo cy'inteko ishingamategeko y'ubumwe bw'iburayi yashyigikiye icyifuzo cya Dr Dennis Mukwege cyo gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga ruzakurikirana ibyaha by'intambara n'iby'inyokomuntu byakorewe muri DRC, nkuko byagaragajwe na Mapping Report. EU ikaba isaba ko amahanga yose yashyigikira icyo gitekerezo. Turaza kuganira kuri Kangaroo court mu rubanza rwa Paul Rusesabagina, aho umunyamategeko aza kudufasha gusobanukirwa ikinamico ry'amategeko yo mu Rwanda