Informações:
Sinopsis
Iryavuzwe riratashye, Mwarimu Karasira yirukanwe n'umunyamahanga mu mukino w'amatiku y'agatsiko, ashinjwa ibyaha bihabanye n'itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho, ry'uko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye mu bwisanzure. Mwarimu Aimable Karasira, azahora ari mwarimu w'ibihe byose, kuko yatwigishije ko no mu bihe bikomeye nk'ibyo ari gucamo, nta cyaruta " Ukuri" kabone niyo yabizira. Uko kuri kwabaye imbonekarimwe mu Rwanda rwa FPR inkotanyi, niko azize, mu ibaruwa imwirukana ku kazi yandikiwe na Prof Philippe Cotton umushinja byinshi birimo kuba yarakoresheje imvugo zitavugwaho rumwe mu gihugu cy'u Rwanda. Si mwarimu Karasira wibasiwe gusa, kuko hari n'amashyaka y'abatavuga rumwe na Leta yugarujwe. Iyo Leta iri gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yayambika icyasha cy'iterabwoba, aho gushyira imbere umwuka w'ibiganiro. Mu bindi turi burebere hamwe umukino wa OMS n'u Rwanda ukomeje, aho bigaragara noneho ko Leta igiye gukomeza gukamura abanyarwanda ibakuramo na duke bari