Informações:
Sinopsis
1.Leta y’agatsiko yasabwe kenshi kwerekana détails y‘ibyangjijwe n’icyorezo cya Covid 19 nk’uko ibindi bihugu byabikoze. Noneho ngo u Rwanda rwaba rwisubiyeho rukaba ruri hafi gutangaza imibare rwari rwararyamyeho. Gusohora ibyegeranyo ni byiza ni byiza ariko ntibihagije. Leta y’Agatsiko yiteguye gukora iki, gusonera iki abaturage benshi baguye mu bushomeri n’ubukene ? 2.Tumenye amwe mu manyanga abera mu masoko yo kugeza ifumbire ku bahinzi. Aya masoko araremereye cyane ni nazo mpamvu ahabwa abantu bo mu gatsiko hejuru nabo bakora gishumba. Ukurikiye imyirondoro y’abahabwa aya masoko y‘ amafumbire ubona ko ari abantu badasanzwe. Amanyanga bakora yagiye avugirwa muri PAC, usibye muri ibyo bayacaga hejuru kandi yaragaragazaga gukoresha impapuro mpimbano bigamije kunyereza ibya Leta. Twanakwibaza statistics z’ubuhinzi baduhaye ziturutse muri aya mafiche ya fake niba hari agaciro afite.