Informações:
Sinopsis
1.Abanyarwanda bose barahatirwa kujya mu ngando za FPR, hatitawe kumenya niba bari mu yandi mashyaka, ko bafite indi myemerere ya Politiki cg niba imyemerere yabo mu byerekeye iyobokamana ibabuza kujyanwa mu bya politiki no kurahizwa ku ngufu. 2.Guha ibiribwa abarimu bo mu mashuri yigenga muli Nyakanga 2020 barahagaritswe ku kazi muri werurwe 2020 bisobanuye iki ? Ese nibo bakozi bonyine batakaje akazi kubera COVID-19 bityo bakabura amikoro yo kwigondera ibintu by’ibanze? Ese ibiribwa nibyo byonyine bikenewe ku bantu batinjiza na mba kuva muli werurwe 2020 ? 3.Ministre w’Ubuzima Ngamije ngo nta wafungura amashuri mu Rwanda hakiboneka abarwayi 40 bahya buri munsi. Ikosa ararishyira ku banyarwanda ngo badohotse mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19( Igihe.com, 30.07.2020) Mu nkuru yiswe: „Mu gihe amashuri yatangira muri Nzerin ibigo byiteguye bite kwakira abana“? (Kigalitoday,26.07.2020) dusoma mo ko ibibazo byo guhana intera mu mashuri yigenga nta biriho, ariko mu mashuri ya Leta ari