Informações:
Sinopsis
Banyarwanda banyarwanda kazi, namwe bakunzi ba Radio Itahuka, tubaramukanyije amahoro y'Imana, kandi twizera ko ikibarambitseho ibiganza. Mu kiganiro cyacu cy'uyu munsi, turagaruka ku muzimu w'uduseke wongeye kubura mu Rwanda, aho noneho Kagame agiye kwigira Umwami w'u Rwanda ku mugaragaro. hari uwakeka ko ari urwenya, ariko ngo ibijya gucika bica amarenga. kurikira Radio Itahuka ushire amatsiko. Turaza na none kurebera hamwe icyo izi manza za Dr Habumuremyi, Gen Rurayi Gasana na mwene nyina Amb Claver Gatete, n'abacuruzi bakomeye bafunze, icyo zigamije n'isomo abanyarwanda bakwiye kubikuramo. Nitubona umwanya turanyarukira muri Zambia, turebere hamwe umugambi wihishe mu gukurura icyo gihugu mu manza zo mu Rwanda? Aho ibyo Kabarebe yavuze ntibigiye kuba? Muratumiwe mwese, amarembo arafunguye.