Radioitahuka

[

Informações:

Sinopsis

1.Igihu ku byabereye i Gitwe mu mpera za kamena 1994 kiragenda kirushaho kuyoyoka. Umukunzi wa radio itahuka wari umusikare w’inkotanyi muri icyo gihe yatanze ubuhamya bushobora gushinjura Gérard Urayeneza n’abandi bashobora kuryozwa ubwicanyi FPR yakoreye i Gitwe. Ibimenyetso atanga bihura n’ibyo dutuwe tuzi bityo ubuhamya bwe bukaba bukwiye guhabwa agaciro gakomeye. a.Aravuga ibya Hilux y’abasilikare ba FPR yaturikiye kuli mine mu gatebe hafi yo kwa Kayibanda, urupfu rwa Mwongereza n’umuryango we warimo abantu benshi yari azi cyane ,ndetse n’urupfu rwa Mariko alias Mudogo , umuhungu wa pasiteri Sembeba warasiwe i Gitwe na APR mi gitondo cyo ku cyumweru mu rukerera igihe yateranga. Bamwe mu bagambaniye kwa Mwongereza uwo musore wari mu nkotanyi arabazi. b.Esapag ishuri ryari rifunze , hari isuku, rimeze nk’aho abanyeshuri bari muri vacances, nta murambo nta kintu kibi cyahabereye. Ngo inkotanyi zagombye kumena inzugi z’imyeru zari zikinze amazu, umusilikare ubaruta ngo avanamo videokamera arayijyana. c