Radioitahuka

GEN KARENZI NA GENOCIDE BIBAYE IHURIZO KURI PRES PAUL KAGAME N'AGATSIKO I KIGALI

Informações:

Sinopsis

Lt Gen Karenzi Karake wari usanzwe akuriye ibiro by’iperereza mu Rwanda, yatawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru gishize, afungirwa i London mu gihugu cy’u Bwongereza nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibishimangira. Kuwa Gatandatu tariki 20 Kamena 2015, BBC ivuga ko aribwo Lt Gen Karenzi Karake w’imyaka 54 y’amavuko, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu mujyi wa London mu Bwongereza ahita afungwa, bikavugwa ko iby’ifungwa bye bifite aho bihuriye n’ikirego cy’umucamanza wo muri Espagne wigeze gushinja Lt Gen Karenzi Karake ibyaha by’intambara, icyo gihe hari mu mwaka wa 2008. Karenzi Karake watawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru gishize, yafashwe hakoreshejwe impapuro zita muri yombi zo ku rwego rw’umugabane w’u Burayi, agezwa imbere y’umucamanza wa Westminster, yemeza ko azakomeza kuba afunzwe by’agateganyo kugeza tariki 25 Kamena 2015.