Radioitahuka

Ntihazagire ubabeshya, uru Rwanda aho rugeze ni Kagame na RPF,..si PL , si PSD

Informações:

Sinopsis

Ibi bisa nk’ibitakiriwe neza na benshi mu gihe bavuga ko hari bimwe mu bigo n’Inzego bikomeye bitandukanye biyoboye n’amwe mu mayashyaka atari FPR- INKOTANYI. Ku ikubitiro inkuru igisohoka umwe mu bayobozi bakuru b’Ishyaka PSD Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Tweeter, yahise agaragaza ko atishimiye amagambo y’uyu muyobozi, ari na byo byakomeje kugaruka mu mpaka ku mbugankoranyambaga. Benshi mu bayobozi b’imitwe ya Politiki, baganiriye na Makuruki.rw , bagize icyo batangaza bagaragaza uburyo bakiriye ibyatangajwe na Paul Jules Ndamage. PPC : ...Ibi byaba ari ukujya muri polemique idafite 11.. "Minister Mukabaramba Alvera Tuganira na Dr Mukabaramba Alvera, Umuyobozi w’Ishyaka PPC usanzwe ari n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje ko asanga ibi bidakwiye kwirirwaho bigibwaho impaka ashingiye ku rwego rw’uwabitangaje, aho asanga byari kuba ibyo kwibazwaho iyo aba ari Perezida wa FPR nibura wabivuze . Yagize ati : “…buriya byaba ari