Radioitahuka

PRES KAGAME ARANZE ABAYE IKIBAZO "ISHYAKA PSD NTABWO RISHAKA MANDAT YA 3"

Informações:

Sinopsis

Mu Turere 30 tugize u Rwanda, 18 twabucyereye umunsi umwe, bazinduwe no gusaba Inteko Ishinga Amategeko kubafasha igatangiza idatebye ivugururwa ry’ingingo ya 101, bityo Perezida Paul Kagame akabasha kongera kwiyamamaza, nabo bakamutorera gukomeza kuyobora u Rwanda. Uturere 18 twaserutse kuri uyu wa mbere harimo tune two mu Ntara y’Uburasirazuba, abo mu turere dutanu two mu Ntara y’Amajyaruguru, n’abo mu Karere kamwe k’Umujyi wa Kigali, hiyongeyeho abo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo. Abazana impapuro zisaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga baseruka babukereye bambariye ibirori, hakabamo n’ababyeyi baza bateze urugori, kandi inkangara, ibiseke , amakarito n’ibindi bizamo izo nyandiko z’ubusabe biba bitatswe nk’impano zikomeye, baririmba indirimbo zigaragaza umunezero bafitiye igikorwa barimo n’urugwiro bafitiye Perezida Kagame bifuza ko akomeza kubayobora.