Radioitahuka
AKARENGANE GAKORERWA ABAHINZI & BOROZI NA LETA YA FPR INKOTANYI
- Autor: Vários
- Narrador: Vários
- Editor: Podcast
- Duración: 2:57:00
- Mas informaciones
Informações:
Sinopsis
Host: Edouard Kabagema TOPIC:AKARENGANE GAKORERWA ABAHINZI & BOROZI NA LETA YA FPR INKOTANYI Banyarwanda banyarwandakazi, nshuti za Radio itahuka muli mu mahanga cg u Rwanda, ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda cyamye ari ikibazo cy’ingutu kuva cyera. Politiki ya FPR mu by’ubuhinzi tugiye kuganiraho mu kanya yatumye ikibazo cy’ubutaka kirushaho gukara, kuko ukurikije uko imigambi ya FPR iteye, miliyoni z’abahinziborozi bashobora kuzaba batagifite aho kwegeka umusaya, basabiriza mu muhanda, amasambu yareguriwe abanyemari bake cyane. Muli make, mu Rwanda, mu rwego rwo kwihimibira imishinga mu buhinzi, hari abantu bake cyane bafite amafranga menshi, cg se bashobora kubona inguzanyo z’amabanki mu buryo bworoshye kandi bwihuse.