Radioitahuka

GERVAIS CONDO : IMPAKA HAGATI MU BANYARWANDA IYO IGIHE CYO KWIBUKA KIGEZE

Informações:

Sinopsis

Gervais Condo aragira icyo avuga ku bimaze iminsi bigibwaho impaka birebana no kwibuba jenoside ya 1994. Arasubiza ibibazo byinshi birimo ibi bikurikira: -Ese itariki nziza yo kwibuka ni iyihe? Iya 6 cyangwa iya 7 Mata? -Ese Ibikwiriye kwibukwa ni ibiki? -Ese Abakwiriye kwibukwa ni bande? -Ese Kwibuka jenocide yakorewe abatutsi , izindi mpfu ntizigire icyo zivugwaho ni byo byiza? -Ese kwibuka inzirakarengane zose bishobora guteza imbere ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda no kwubaka amahoro arambye mu Rwanda? -Ese uburyo Leta ya FPR yahisemo bwo kwibuka amarorerwa yo muri 94 bufasha gusana imitima ya yashengabaye vuba na bwangu nkuko byakabaye? -Ese gukomeza kwanika amagufwa y’inzirakarengane mu nzu z’inzibutso za jenocide hirya no hino mu gihugu ni umuco mwiza? Biha icyubahiro abazize ariya mahano? Bifasha abantu kwiyubaka cyangwa kurushaho guhahamuka? -Ese abanyarwanda bahawe uruhare rusesuye rwo kuvuga bisanzuye icyo babitekerezaho birimo no gushaka umuti wa nyawo? Radiyo Itahuka ikomeje kwakira ibi