Radioitahuka

UBUTUMWA BW'IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2014

Informações:

Sinopsis

HOST: Serge Ndayizeye TOPIC: UBUTUMWA BW'IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2014  Bavandimwe Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda Muri iki gihe turimo guherekeza umwaka wa 2014, mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda, mbifurije kuwurangiza mu mahoro n’ibyishimo no kuzagira ishya n’ihirwe mu mwaka uje wa 2015. Umwaka urangiye wa 2014 abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda n’abandi bakunzi b’amahoro bawutangiranye ishavu n’abagahinda kenshi kubera kubura mugenzi wacu Patrick Karegeya wambuwe ubuzima n’agatsiko kayobowe na Paul Kagame. Muri iki gihe turimo kuwuherekeza, ndagira ngo mbasabe tuzirikane iyo ntwari yacu kimwe n’abandi bavandimwe bose baguye kurugamba rwo gushakira amahoro, ubwiyunge n’ubwisanzure urwatubyaye. Tuzirikane n’abandi bantu batagira ingano bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bw’agatsiko kandi dufate mu mugongo imiryango yabo. Muri izo nzirakarengane harimo benshi bazizwa kuba ngo bafitanye isano n’Ihuriro Nyarwanda, nk’aho icyo ari icyaha cyanditse mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda. Bamwe baburirwa ir