Radioitahuka

ABANYARWANDA NTIBUNVA IMPANVU INTEKO Y'UMUCO YAHINDUYE URURIMI RW'IKINYARWANDA

Informações:

Sinopsis

HOST: Serge Ndayizeye TOPIC: ABANYARWANDA NTIBUNVA IMPANVU INTEKO Y'UMUCO YAHINDUYE URURIMI RW'IKINYARWANDA  Ikinyarwanda gishya: Minisitiri w’Umuco ati “Twasinyura”, Inteko y’Ururimi iti “Ntaho Twibeshye” Nyuma y’aho hasohokeye mu Igazeti ya Leta amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda akanengwa na benshi, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yatsembeye abanyamakuru n’abandi Banyarwanda muri rusange bifuzaga ko ururimi rwabo rwagumana umwimerere rwahoranye. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Inteko y’Ururimi n’Umuco yahagaze ku mpinduka yakoze ku rurimi rw’Ikinyarwanda, bigakorwa bucece kugeza ubwo bisohotse mu Igazeti ya Leta, bigateza impagarara zitari nke mu basomyi, abanditsi, abigisha, abasesenguzi n’abashakashatsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Mu bisobanuro byatanzwe, Inteko y’Ururimi n’Umuco yari itegerejweho kuzahura ururimi n’umuco bigenda byototerwa, ariko ku ikubitiro igikorwa yashyize hanze cyatumye habaho gushidikanya ku nyito, inshingano n’ibikorwa byayo. (T