Radioitahuka

RWANDA ZAHINDUYE IMIRISHYO & NIKI CYATUMYE PM DAMIEN HABUMUREMYI YIRUKANWA ?

Informações:

Sinopsis

Ni nyuma kandi y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Nyakanga yari kwitaba Inteko ngo asobanure ku bibazo byagaragaye ku iyimurwa ry’abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange ntaboneke kubera impamvu yasobanuriye Inteko ku munota wa nyuma. Amakuru kuri iri simburwa yatangajwe mu itangazo ryasohowe na Perezidansi y’igihugu. Gusimbuza Ministre w’Intebe Perezida wa Republika abyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 mu ngingo yaryo ya 116. Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Dr Habumuremyi yashimiye Perezida wa Repubulika na RPF kuba baramugiriye icyizere bakamugira Minisitiri w’Intebe. Ku myaka 62, Murekezi afite umugore n’abana babiri, afite impamyabushobozi mu buhinzi (Ingénieur Agronome) yakuye muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi. Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, akora kandi mu bigo bya FAO, PRODEV na USAID.   andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka f