Radioitahuka

INKONGI Y'UMURIRO IRAKATAJE MU RWANDA & AGATSIKO KARACYAHIMBA ABO KAZABYITIRIRA

Informações:

Sinopsis

HOST: Serge Ndayizeye TOPIC: INKONGI Y'UMURIRO IRAKATAJE MU RWANDA & AGATSIKO KARACYAHIMBA ABO KAZABYITIRIRA Hashyizweho itsinda rigiye kwiga igitera inkongi za hato na hato Nyuma y’inkongi z’imiriro zitandukanye zibasiye amazu mu mujyi wa Kigali muri iyi minsi zakurikiye no gushya kwa gereza ya Rubavu, hashyizweho itsinda rigiye kwiga impamvu nyayo itera izi nkongi. Mu itangazo dukesha Polisi y’Igihugu, iri tsinda rihuriweho na Polisi, EWSA, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’imyubakire(RHA) na Minisiteri y’ibikorwaremezo. Mu by’umweru bibiri bishize byonyine, hagaragaye impanuka zigeze kuri enye, zimwe mu minsi ikurikiranya mu Mujyi wa Kigali, zangije amazu n’ibintu, hakiyongeraho gushya kwa gereza ya Rubavu ho hapfuyemo abantu batanu, hagakomereka ababarirwa muri 60. andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka follow us on twitter: rnc_usa call in to listen Live 347 945 6449