Radioitahuka

JENNIFER RWAMUGIRA NA KENNEDY GIHANA BARATUBWIRA UWARI DR CHARLES MUREGO

Informações:

Sinopsis

HOST: Claude Bernald Kayitare TOPIC: JENNIFER RWAMUGIRA NA KENNEDY GIHANA BARATUBWIRA UWARI DR CHARLES MUREGO  Dr Murego Charles wayoboraga ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ingabo yishwe n’impanuka Dr Murego Charles wari inzobere mu kubaga amagufa yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 25 kamena 2014 ahagana saa munani z’amanywa. Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi yemeje aya makuru y’urupfu rwa Dr Murego anemeza ko yazize impanuka y’imodoka. Yagize ati : “ mu gihe cya saa munani hari impanuka yabereye mu Karere ka Nyamagabe i Kaduha mu muhanda uva Kaduha uza i Nyamagabe, imodoka Toyota Hilux 554D yaririmo dogiteri Murego yarenze umuhanda, yageze mu ikorosi, irenga umuhanda igonga igiti iragwa, arakomereka bikomeye bamusubiza ku bitaro bya Kaduha bamuha transfert mu gihe hakorwaga ibisabwa kugira ngo ajyanwe mu bitaro bya Kanombe, yitabye Imana ari mu nzira.” Dr Murego ubwo yitabaga Imana,