Radioitahuka

INTUMWA ZA FDLR MU GIHUGU CY'UBUTALIYANI

Informações:

Sinopsis

HOST: Serge Ndayizeye TOPIC: INTUMWA ZA FDLR MU GIHUGU CY'UBUTALIYANI Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Inyeshyamba za FDLR, Gen Gaston Iyamuremye ukunda kwiyita Victor Rumuli Byiringiro yemerewe kwerekeza mu Butaliyani nyuma y’aho umuyobozi w’ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ku Isi, Hervé Ladsous, asabiye ko uyu mugabo akurirwaho ibihano byo gukumirwa ku ngendo byashyizweho n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, bikaba bireba abayobozi ba FDLR n’abandi bagize uwo mutwe. Amakuru IGIHE ifitiye gihamya aravuga ko hari ibaruwa iriho umukono wa Ladsous yandikiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano asaba ko Iyamuremye yemererwa kwerekeza i Roma mu Butaliyani kuwa 25 Kamena 2014 aho azaba agiye kwitabira inama yateguwe n’umuryango wa Kiliziya Gatolika wa Sant’Egidio. andikira radioitahuka@gmail.com cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka follow us on twitter: rnc_usa call in to listen Live 347 945 644