Radioitahuka

CLAUDE MARIE BERNALD KAYITARE : AMAKURU YARANZE U RWANDA

Informações:

Sinopsis

HOST: Claude Marie Bernald Kayitare TOPIC: AMAKURU YARANZE U RWANDA  Impamvu z’iri terabwoba kuri Kagame zirumvikana: Iyo urebye kariya karere ka Nyabihu; mbese reka dufate kuva za Ngororero, ukazamuka za Kabaya ndetse na za Mukamira, birazwi ko abategetsi bo mu gihe cya Leta ya Habyarimana ariho benshi bakomokaga, ubu bakaba bahafite n’imiryango yaba yararokotse cyangwa itarahunze, uretse amakinamico yagiye ahakorerwa ndetse n’ibitero by’abacengezi, ni akarere gahana imbibe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ariho Kagame yivugira ko abanzi be baherereye. Bariya baturage bo muri Nyabihu no mu nkengero zaho siko bose bazi iby’abo Kagame yita abanzi be (ndavuga za FDRL) yemwe si nako bose basobanukiwe n’intambara cyangwa imikino ya Politiki iyo ariyo yose! Abo baturage rero bacengezwamo ibyitso bya DMI bigatera za Grenades cyangwa bigahungabanya umutekano mu buryo bunyuranye kugirango berekwe ko nta mutekano n’abatwa ko bawurinda, ingirwabategetsi z’udukingirizo zzigahabwa amabwiriza yo gukoresha